RFL
Kigali

Yavuye imyuna, agira n’ihungabana! Ibizazane Celestin yahuriye nabyo muri filime ‘Bad Choice’- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2024 10:41
0


Bisa n’aho gukina filime ari umwuga utakisukirwa na buri wese! Utwarwa n’amarangamutima kandi ukinjira mu mwanya w’umukinnyi baba bashaka ko uvamo. Niba usabwa kurira ni ko ubigenza, niba usabwa gukubita uwo muri kumwe ni ko bigenda, mbese ukina uhuza neza n’ibyanditswe mu nyandiko izwi nka ‘Script’.



Celestin Gakwaya ari mu bakinnyi ba filime bamamaye kuva mu myaka 10 ishize. Izina rye ryavuzwe cyane ubwo yakinaga muri filime ‘Serwakira’ aho yakinnye yitwa Nkaka- Yagaragaye nk’umugabo w’umugome ku buryo hari benshi bagihuza n’uburyo yakinagamo.

Ariko kandi afite n’izindi filime yagiye agaragaramo mu bihe bitandukanye, ndetse binyuze mu kigo asigaye akorera muri iki gihe aritegura gushyira ku isoko filime ‘Hell in Heaven’.

Ni umwe mu bakinnye mu gice cya mbere cya filime “Bad Choice” y’umukinnyi wa filime Bahavu Usanase Jannet, ndetse yongeye no kugaruka mu gice cya kabiri.

Iyi filime irimo amazina akomeye muri Cinema nka Fabiola Mukasekuru wamamaye muri filime ‘Amarira y’urukundo’, Nick wamamaye muri City Maid n’abandi.

Muri filime ‘Bad Choice’, Celestin Gakwaya akina ari umugabo wa Bahavu ariko aramuhohotera mu buryo bukomeye, kandi aba azi neza ko atabyara, ariko azonga umugore we amubuza kongera guhura n’abandi bantu, ndetse aramukubita mu buryo bukomeye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Celestin Gakwaya yavuze ko kwisanga muri iyi filime byasabye ibiganiro by'igihe kirekire.

Yasobanuye ko Bahavu ari kumwe n'umugabo we Fleury bamuhamagaye bamubwira ko bashaka kugirana nawe ibiganiro, kandi bifuza ko azakina muri filime 'Bad Choice' ari mu ishusho y'umugabo utabyara, kandi ufata nabi umugore we.   

Ati "Nabanje kubyakira, mbanza kubireba kuri njye, nti ese nta ngaruka bizangiraho. Ndavuga nti ngomba gukora icyo ngomba gukora. Twabanje kuganira batarampa 'Script' bamaze kuyimpa narikanze, kuko ngira umwihariko ntandukaniyeho n'abandi bakinnyi kuko buri 'script' yose umpaye ingiraho ingaruka. Kuko nyigira iyanjye."

Gakwaya yavuze ko yamaze iminsi atekereza ku byo yari yahawe gukina, ndetse kuva yayigaragaramo aracyafite ingaruka zayo. Yahishuye ko yagize ihungana ritari rinini bitewe n'ibyo yakinnye muri iyi filime ‘Bad Choice’.

Ati "Ntabwo natinya kuvuga ko hari akantu gato gashobora kuba karanteyemo 'a small depression' (ihungabana ritari rinini) bitewe n'uburyo nafashemo umugore wanjye muri filime."

Yavuze ko hari ibintu byinshi bishobora kuzakanga abantu benshi mu gice cya Gatatu cy'iyi filime. Kandi buri gice cyose yagiye akina kuri we gifite icyo gisobanuye cyane.

Gakwaya yavuze ko akina muri iyi filime, yishyize mu mwambaro w'umugabo ushobora gutereta umugore/umukobwa azi neza ko 'uwo atereta ntacyo azamumarira'.

Ariko kandi avuga ko buri mwanya wose ahitamo gukina muri filime, kenshi abantu ntibawakira neza, kuko bakunze kumubona nk'umugabo w'umugome. Ati "Rimwe na rimwe abantu bahita babifata nk'aho ari byo."

Gakwaya yasobanuye ko ubwo yakinaga akubita umugore we Bahavu muri filime 'Bad Choice' yatashye ageze mu rugo iwe areba umwana we n'umugore “nibuka ibyo mvuyemo ndangije ndamubwira nti uzi n'ibindi, ndagukunda."

Yavuze ko byatumye atekereza ku byo yari yakinnye muri iriya filime, yibaza ku mibereho y'umugabo utabyara, kandi uhohotera umugore we mu bihe bitandukanye.

Gakwaya avuga ko ari we watanze igitekerezo cyo gukora igice cya kabiri cya filime, ndetse yashimiye ko bongeye kumuhitamo mu bakinnyi bose batoranyije.    

Muri iki gice cya kabiri cya kabiri yakinnyemo 'scene' zirenga 100, ndetse hari umunsi yakinnye 'scene' zirenga 10 bituma ava imyuna. Ati "Ndibuka hari umunsi twakinnye nisanga ndimo kuva imyuna, kubera ko nagize 'stress' nitaye ku kazi, kuko hari ibyo tugomba gutanga, ugomba gufata mu mutwe nako kantu ngashimira Imana."

Yavuze ko yishimira impano Imana yamuhaye imufasha gufata mu mutwe mu gihe gito ibyo aba yahawe gukina, kandi yizeza ko azakomeza gukora urugendo nk'uru muri Cinema Nyarwanda.

Gakwaya yasobanuye ko kutagaragara muri filime nyinshi mu Rwanda, ahanini bituruka mu kuba hari abantu bamwegera bakamuha 'Script' akabona zidateguye neza.

Ati "Nkubaza ibintu bitatu, icya mbere 'script' imeze ite? Iravuga iki? Icya kabiri nzakina uwuhe mwanya, icya Gatatu bizatangira, birangire ryari? Ntabwo ndi wa muntu uzabyuka, ngo uhite umbwira ngo mu gitondo turakina."


Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka yatangaje ko atorohewe no gukina muri filime ‘Bad Choice’ akubita Bahavu anamutonganya


Gakwaya yavuze ko yagizweho ingaruka no gukina muri filime ‘Bad Choice’, kandi yavuye imyuna


Bahavu yashimye byimazeyo Celestin Gakwaya wemeye gukina mu bice bibiri bya filime 'Bad Choice' bimaze kujya hanze

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GAKWAYA CELESTIN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND